Uko wahagera

Israeli na Hamas Byemeye Gutanga Agahenge


Abayobozi ba Hamas barishimira agahenge
Abayobozi ba Hamas barishimira agahenge

Intambara yo muri Gaza hagati ya Israeli n’umutwe wa Hamas imaze iminsi 50. Bamaze kumvikana ku masezerano yo gutanga agahenge. Bari bamaze iminsi babiganiraho i Cairo mu Misiri.

Muri ayo masezerano, Israeli yemeye gufungura imipaka ya Gaza kugirango imfashanyo zishobore kugera ku baturage ba Gaza. Hashize imyaka Israeli yarafungiranye intara ya Gaza, ikabuza buri kintu cyose kwinjira cyangwa gusohokayo.

Impande zombi zumvikanye kandi ko mu gihe kitarenze ukwezi bazaba batangiye imishyikirano ku bindi bibazo bitandukanye, birimo icyifuzo cya Israeli cy’uko Hamas yamburwa intwaro, n’icyifuzo cya Palestina ko Israeli ifungura burundu imipaka ya Gaza, no kwemera ko icyambu n’ikibuga cy’indege bya Gaza byongera gukora.

Inshuro nyinshi mu minsi ishize, bananiwe kubahiriza andi masezerano y’agahenge anyuranye. Intambara imaze guhitana abanya-Palestina barenga 2,100 ananini b’aba-civils, n’abanya-Israeli 68, barimo abasilikali 64.

XS
SM
MD
LG