Uko wahagera

Imirwano hagati y'u Rwanda na Kongo


Ingabo z'umuryango w'abibumbye ngo zigiye gukora anketi ku mvano y'iyo mirwano.
Ingabo z'umuryango w'abibumbye ngo zigiye gukora anketi ku mvano y'iyo mirwano.
Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bikomeje gutungana agatoki k'uwaba yatangije imirwano ku mupaka uhuza ibyo bihugu. kuri uyu wa gatatu ushize.

Ingabo z’ibihugu byombi zakozanyijeho, byaviriyemo abasirikale ba Kongo batanu kuhasiga ubuzima.

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, umuvugizi wa leta ya Kongo Lambert Mende arashinja u Rwanda kwinjira ku butaka bwa Kongo bugashimuta umu kapolari ndetse ngo ingabo z'u Rwanda zikaza ku mwica bagenzi be ku rundi ruhande rw’umupaka babireba.

Ibi kuri Mende ngo nibyo byabaye imbarutso y’iyo mirwano. Mende yavuzeko bafite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko, u Rwanda arirwo rwashotoye Kongo.

Ku rundi ruhande u Rwanda rwasohoye itangazo ry’amagana ubushotoranyi bwa leta ya Kongo ruvuga ko, ingabo za Kongo zambutse zikinjira mu Rwanda ndetse zikaza kurasa ku ngabo z’u Rwanda zari ku irondo.

Ibyo bikaba ngo aribyo byatumye ingabo z’u Rwanda zirwanaho zikica umusilikare wa Kongo. Iryo tangazo rivuga ko ubwo ubushotoranyi bwa Leta ya Kongo bubangamiye amahoro n’umutekano mu karere.

Muri iryo tangazo kandi minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, yavuze ko ubwo bushotoranyi bubangamira ingamba ziriho zo kugarura amahoro arambye, ituze, n’iterambere ry’abaturage batuye akarere. Umuryango w’abibumbye muri Kongo watangaje ko ugiye gukora iperereza kuwatangije iyo mirwano.

Mu mwaka ushize, ingabo z’umuryango w’abibumbye zatsinze umutwe wa M23 - Umutwe umuryango w ’abibumbye wakomeje kuvuga ko wari ushyigikiwe na leta y’u Rwanda.
XS
SM
MD
LG