Uko wahagera

John Kerry Yasabye Abayobozi ba Soudani y’Epfo Kugana Ibiganiro


Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry avuga kuri politike y'Amerika ku mugabane w'Afurika i Addis Ababa.
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry avuga kuri politike y'Amerika ku mugabane w'Afurika i Addis Ababa.
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry, uri mu ruzinduko ku mugabane w’Afurika yaraye ageze I Kinshasa umurwa mukuru wa repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Biteganyijwe ko abonana na prezida Joseph Kabila.
Ibiganiro byabo biri bw’ibande ku ntambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano mu gihugu no guhashya imitwe irwanya leta mu burasirazuba bw’igihugu.

Minisitiri Kerry yongeye guhamagarira impande zishyamiranye mu gihugu cya Soudan y’Epfo kuyoboka inzira y’ibiganiro by’amahoro bigamije guhagarika intambara muri icyo gihugu, intambara imaze hafi amezi anne.

Yavuze ko isi idashobora gukomeza kurebera igihugu gisubira I rudubi. Yagizi ati “ntidushobora gukomeza kwihanganira kubona amarorerwa akorerwa abaturage nk’amaze iminsi akorwa.”

Ubwo yari mu gihugu cya Etiyopiya kuri uyu wa gatanu ushize, Kerry yabonanye na prezida wa Soudani y’Epfo Salva Kiir, ndetse ngo anavugana kuri telefoni na Riek Machar ukuriye inyeshyamba zirwanya leta ya Salva Kiir.

Muri urwo ruzinduko arimo, Kerry yanagarutse ku kibazo cy’abanyeshuli b’abakobwa bo mu gihugu cya Nigeriye baburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’abagize umutwe w’intagondwa wa Boko Harama.

Yavuze ko leta zunze ubumwe z’Amerika ziteguye gufasha igihugu cya Nigeriye kugarura abo bana b’abakobwa bagera kuri 276, bivugwa ko bajanywe mu mashyamba y’inzitane ari hafi y’umupaka wa Nigeriya na Cameroon.

Kuri uyu wa gatandatu John Kerry yanabonanye kandi na prezida Hassan sheick Mohamed wa Somaliya. Ibiganiro byabo byibanze ahanini ku ruhare rwa Somaliya mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab.

Kerry arava I Kinshasa yerekeza I Luanda muri Angola. Aho biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na prezida Eduardo dos Santos.
XS
SM
MD
LG