Uko wahagera

Uganda ihanganye na Virusi ya Marburg


Uganda ihagurukiye guhagarika ikwirakwira rya virusi ya Marburg nyuma y’icyumweru kimwe gusa icyorezo cya Ebola gihitanye abantu byibura 16.

Mu cyumweru gishize abategetsi bashinzwe ibyerekeye ubuzima muri Uganda batangaje icyorezo cya virusi ya Marburg itera kuvilirana nka Ebola. Kugeza ubu abantu batanu bamaze gupfa batandatu bashyizwe mu kato abandi barenga 150 barimo gucungirwa hafi kubera ibimenyetso bagaragaje. Umwe muribo arimo kuvulirwa mu murwa mukuru Kampala. Abantu babonetseho virusi ya Marburg bose baturutse mu ntara y’amajyepfo ashyira uburengerazuba ya Kabale yegereye u Rwanda.

Twifuje kumenya iby’iyi vurusi ku bireba u Rwanda igihugu gituranye na Uganda tubatumilira umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo Docteur Thierry Nyatanyi.

Yatubwiye ko virusi ya Marburg ntayiraboneka mu Rwanda ariko ko hari ingamba zafashwe ku birebana n’iyi vurusi. Ibindi bisobanuro murabyumva muri iki kiganiro.
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:30 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG